Yesu n' ibyishimo byanjye

Agakiza 65

Verse 1
Yesu n' ibyishimo byanjye Kuko yuzuy' urukundo Ashobora gukomeza Umunyantege nke wese Amp' ubushizi bw' amanga Amp' imbaraga zikwiye Naho nanyura mu rupfu, Yesu n' Umwungeri wanjye
Verse 2
Umugozi w' urukundo Ni wo Yes' ambohesheje Ntabgo n' urupfu rwabasha Kuntandukanya na Yesu Nemeye yukw antegeka Nzamwumvira muri byose Yankijije kubw' ubuntu Nazinutsw' ibyaha byose!
Verse 3
Mbumbatiwe n' Umukiza Mu maboko y' urukundo Urwo rukundo rw' ankunda Simfit' uko naruvuga Ni we wampay' imbaraga, Zifash' umutima wanjye Yes' ubu ni w' unyobora Mu rugendo rwanjye rwose
Home Favorite Settings