Nabony' umukunzi mwiza

Gushimisha 115

Verse 1
Nabony' umukunzi mwiza Yarankunze ntamuzi Yamfatishij' umugozi, Arirwo rukundo rwe Izo ngoyi ze zanteye Kub' imbata ye rwose Jye nd' Uwe, na We n' uwanjye Kugez' iteka ryose
Verse 2
Nabony' umukunzi mwiza Kera yaramfiriye Yaranguz' amp' ubugingo, Na We yaranyihaye Non' ibintu mfite byose Ntabgo Nkibigundira Ibyo ntunze nanjy' ubwanjye N' iby' uwo Mucunguzi!
Verse 3
Nabony' umukunzi mwiza Byos' arabishobora Ajy' andind' akaga Kose Munzir' ijya mw' ijuru Kumuhang' amas' iteka Bizankiz' intege nke Shir' ubwoba, nshir' ubute, Nyuma, nzatabaruka!
Verse 4
Nabony' umukunzi mwiza Ni we nyir' imbabazi Ni We mujyanama Wanjye Niw' undenger' iteka Nta Kubaho nta n' urupfu, Nta n' abadayimoni, Nta bya none, nta bizaza Byazantanya na Yesu!
Home Favorite Settings